Imana yibuka Isezerano ryayo
Imana yibuka Isezerano ryayo
Iyi shusho yafatiwe mu gisate cy’imisozi cyitwa Grand Canyon (mu gihugu cya Amerika) yerekana umukororombya mu buryo butangaje. Ibi bitwibutsa ibigomba kuba byavuzwe mu byanditswe byera bikurikira bivuga iby’Isezerano n’umukororombya. Mana turakwinginze, ibuka indagano yawe n’amasezerano yawe !
« Nuko Imana iravuga iti: Iki ni cyo kimenyetso cy’Isezerano nsezeranye namwe n’ibifite ubugingo byose biri kumwe namwe, kugeza ibihe byose: nshyize umuheto wanjye mu gicu, niwo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye n’isi» (Itang 9:12-13).
« Imana yumfa umuniho wabo, yibuka Isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo » (Kuva 2:24).
« Munteranirizeho abakunzi banjye, basezeranishije nanjye isezerano igitambo ! Ijuru rizatangaza gukiranuka kwayo, kuko Imana ubwayo ari yo Mucamanza ! » (Zaburi 50:5-6).
« Imisozi izavaho, n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho. Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga » (Yesaya 54:10)
« Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w’imvara uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga: Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka. Nuko mbibonye ngwa nubamye, nuko numva ijwi ry’uvuga » (Ezekiyeri 1: 28).
« Uko niko yerekanye imbabazi igirira ba sogokuruza, kandi yibutse Isezerano ryayo ryera… » (Luka 1:72).
« Kuko aya ari amaraso yanjye y’Isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha… » (Matayo 26:28).
« Nuko arababwira ati: aya ni amaraso yanjye y’isezerano rishya ava ku bwa benshi… » (Mariko 14:24).
« Muri ako kanya mba mu mwuka. Nuko mbona intebe y’ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n’uyicayeho. Uwari uyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido » (Ibyahishuwe 4:2-3).
« Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu ; umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasaga n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro » (Ibyah.10:1).
Imana yibuka Isezerano ryayo no mu gihe cyacu. Turi ubwoko bw’Isezerano rishya.