'
Igice kibanziriza iki

« Yesu Kristo ntahinduka, uko yari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi niko azahora iteka ryose. »  (Abaheburayo13:8)

Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Ndabaramutsa mwese mw’Izina ry’igiciro ry’Umwami wacu Yesu Kristo nkoresheje ibyanditwe muri Yesaya 46:10:

“Mpera mw’itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavua nti: imigambi yange izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora…”

Muri uyu murongo, Imana iratumenyesha ko ndetse mbere y’itangiriro, yari izi ibyagombaga kuba byose mu bihe byose kugeza ku iherezo. Kandi si ibyo gusa, yateguye umugambi isohoza muri buri kantu kose : “…narabivuze, no kubisohoza nzabisohoza; narabigambiriye, no kubikora nzabikora…” (Yes.46:11).

Uhereye ku gice cya 40 ugakomeza, umgambi w’agakiza waratangajwe “Zamuka ku musozi muremure, Siyoni, kugirango utangaze inkuru nziza; rangurura ijwi ryawe n’imbaraga, Yerusalemu, kugirango utangaze ubutumwa bwiza; zamura ijwi ntutinye, ubwire imirwa ya Yuda : dore Imana yanyu! Dore, Umwami, Uwiteka azanye imbaraga, kandi arategekesha ukuboko kwe; dore, igihembo kiri kumwe nawe, kandi ingororano zimuje imbere” (Yes. 40:6-10). Ni koko, yariyiziye ubwe atuzanira agakiza.

Mu itangiriro ry’igihe, Imana itarigeze ibonwa n’umuntu n’umwe (Yoh. 1:18); 1Tim. 1:17) yo yonyine ifite kudapfa (1Tim. 6:16), yavuye mu mwuzuro wayo w’Umwuka, w’umucyo n’ubugingo nuko igendagenda mu ngobyi y’edeni mu ishusho igaragara.

Muri I Abami 22:13:24 hamwe no muri 2 Ingoma 18:12-22, umuhanuzi Mikaya yatanze ubu buhamya: “Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye y’ubwami, ingabo zose so mw’ijuru zihagaze iburyo bwe n’ibumoso bwe.” (2 Ingoma 18:18). Hanyuma arondora ikiganiro cyabereye ahongaho.

Kuva mu itangiriro, Imana yari ikikijwe n’abamarayika, aribo yabwiye uhereye mu Itangiriro. 1:26-28 ati “tureme umuntu…” Abamarayika b’Imana barangururaga ijwi ry’ibyishimo ubwo Uwiteka yaremaga isi (Yobu 38:1-7). Ubwo abantu bahindutse abibone bakubaka umunara uwo agasongero kagombaga gukora ku ijuru, Uwiteka yabwiye abamarayika, ati: “Reka tumanuke, duhindure ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kunvikana.” (Itang.:11:7).

Mu Itangiriro 18, dusoma ko Uwiteka yari aherekejwe n’abamarayika babiri ubwo yagendereraga umugaragu we Aburahamu. Bose uko ari batatu, Uwiteka ahmwe n’abamarayika babiri, bavuzwe ko bari bameze n’abantu (umurongo wa 2). Aburahamu yogeje ibirenge by’abo bashyitsi bari bavuye mw’ijuru, ategekako babaga inyana, hagakorwa n’imitsima, hanyuma arabagaburira. Nyuma yaho ba bamarayika babiri barakomeje bajya I Sodomu (Igice cya 19) ariko uwiteka agumana na Aburahamu (18:22). Abamarayika nka Gaburiyeri, berekanwa mu byanditswe byera bameze nk’abantu (Dan. 8:15); 9:21). Muri Luka igice cya 1, marayika Gaburiyeri yagaragaye ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu avugana na Zakariya. Kandi yagendereye Mariya amubwira inkuru yo kuvuka kw’Umukiza wacu (imirongo 26-38).

Muri Yesaya 6, dusoma iyerekwa rikomeye uwo muhanuzi yabonye, atangaho ubuhamya ati: “ Mu mwaka w’urupfu rwumwami Oziya, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’Ubwami iri ahirengereye, ibishura bye byari byuzuye urusengero. Abaserafi bari bahagaze hejuru ye…” (imirongo 1-3). “Nunva ijwi ry’Umwami rivuga riti: Ninde nzatuma ? Ninde uzatugirayo? Nangye ndasubiza nti, Ndihano Mwami, ntuma” (Yesaya 6:8.). Kubw’ibyo byarondowe, turabona neza abo Umwami Imana yabwiraga ubwo yavugaga ati “twe”. Igihe cyose Umwami Imana yahoraga ikikijwe n’abamarayika bayo, n’ingabo zo mw’Ijuru, ndetse n’igihe amategeko yatangwaga, nk’uko bigaragara neza nko muri ibi byanditswe: Ibyak. 7:38+53); Abagal. 3:19; Abah. 2:2. Nicyo gituma Umwami Imana yarashoboraga kuvuga mu Itangiriro ati: “ tureme umuntu mw’ishusho yacu…” Uhereye mw’Itangiriro, Umwami Imana yavuganye n’abamarayika kandi ivugira mu bamarayika, yavuganye n’abantu kandi ivugira mu bantu.

Ubwo umucunguzi yavukaga, abamarayika bararirimbye: “Icyubahiro kibe icy’Imana mw’ijuru…” (Luka 2:14). Muri Matayo 4:11, abamarayika baje aho umwami ari kugirango bamukorere nyuma yo kugeragezwa. Abamarayika babiri bahamirije kuzuka kw’Umwami (Luka 24:4). Abamarayika babiri, bavuze ko Umwami wazutse azagaruka (Ibyak.:1:9-11).

Umuhanuzi Ezekiyeri nawe yahawe kubona Umwami Imana ari ku ntebe y’ubwami mw’ishusho y’umuntu, kandi abivuga mu buryo burambuye ati: “.Hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imutwe yabyo, hari igisa n’intebe y’ubwami isa n’ibuye rya safiro; kandi hejuru y’iyo ntebe y’ubwami, hariho igisa n’umuntu… uko umukororombya uba mu gicu ku munsi w’invura, niko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka. Mbibonye ngwa nubamye, maze nunva ijwi ry’uvuga” (Ezek. 1:26+28).

Igice gikurikira